Rwanda-Politiki: Ishyaka PDP-IMANZI ryiyemeje kujya gukorera imbere mu Gihugu.

Publié le par veritas

http://i.ytimg.com/vi/oAzwNM90sBs/0.jpg
                                                  Gerard Karangwa Semushi
Ishyaka PDP-IMANZI (Igihango Kirengera Abanyarwanda) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali ryakoreraga mu buhungiro kuva ryavuka ryiyemeje kujya gukorera politiki mu Rwanda ari na ho hafungiye umuyobozi waryo wanarishinze, Bwana Deogratias MUSHAYIDI.

N’ubwo ubutegetsi bw’i Kigali bukomeje kubuza abantu ubwinyagamburiro no kugaragaza icyo batekereza ku miyoborere y’igihugu cyabo, Kongere ya PDP-IMANZI yo ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2013 isanga uburyo bwiza kandi buboneye bwo gufasha abanyarwanda bugarijwe n’akarengane ari ukujya gukorera mu Rwanda no gufatanya na bo gusaba ko amarembo ya politiki yafungurirwa buri munyarwanda wese nta mbogamizi. Abayoboke ba PDP-IMANZI kandi, bose uko bakabaye bemeje ko ishyaka ryabo rifite inshingano yo gukorera mu gihugu kuko ari na ho umuyobozi waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI afungiwe nk’imfungwa ya politiki.

Ishyaka PDP-IMANZI ryiyemeje guharanira ko u Rwanda ruba igihugu cyubahiriza amategeko, cyubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa buri wese, rigasanga kandi Abanyarwanda bagomba kwicara hamwe bakagira ibiganiro rusange bitaziguye, nta n’umwe uhejwe, bakarebera hamwe amateka yaranze igihugu cyabo na gahunda nyayo gikwiye gufata, hakimakazwa ukuri, ubutabera, ubworoherane, demokarasi yumvikanyweho ndetse n’imibanire myiza n’ibihugu duturanye. Ishyaka PDP-IMANZI ribona ko ubutegetsi bwa F.P.R. yafashe kuva muri 1994 butashoboye guha icyizere Abanyarwanda nyuma y’intambara n’itsembabwoko byabaye hagati ya 1990 na 1994, kuko ubwo butegetsi bwaranzwe n’igitugu, kumena amaraso no guhohotera abaturage ku buryo bw’ingeri nyinshi.

Nk’ishyaka rya politiki riharanira kuva ryashingwa gushakira umuti ibibazo nyabyo bibangamiye Abanyarwanda bose, PDP-IMANZI isanga ari ngombwa kumurikira Abanyarwanda bose gahunda zayo n’imyumvire ya politiki , ikabaha n’icyizere ko iyicwarubozo ndetse n’akarengane bamenyerejwe bishobora kurandurwa burundu. PDP-IMANZI ntizatinda kumenyesha Abanyarwanda n’inshuti zabo itariki nyayo izatahiraho mu Rwanda, icyakora ntizarenza ukwezi kwa Kamena k’uyu mwaka itarataha. Izaboneraho guhita itangira gahunda zo kwiyandikisha ngo yemererwe gukora politiki mu Rwanda ku mugaragaro.

PDP-IMANZI iboneyeho kandi umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda bose umwaka mwiza w’2013. Uzababere umwaka w’amahoro, uw’ubwisanzure, ukuri, ubutabera, ubworoherane n’ihumure, bityo igihugu cyacu kiziyunge n’abagikomokamo bose ndetse kiziyunge n’abaturanyi bacyo.


Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 30/01/2013,

Karangwa Semushi Gérard, Perezida wungirije.

Email :info@pdp-imanzi.org ou pdp.imanzi@gmail.com, GSM :0031 630897180

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
<br /> Murakaza neza mu rwababyaye!Nimuze mugerageze gutera ikirenge mu cya DEO kuko tuzi ko akunda abanyarwanda.Njye ndamwibuka muri maison de la presse!Dufatanye kubaka u Rwanda rwa bose;rwuzuye<br /> amahoro n'ituze ku baruvuka.Gusa IMANZI zibe imanzi ntiziduheze amaso mu kirere nka RWANDA RWIZA. Karibu rwose!<br />
Répondre