Rwanda Politiki: Urubyiruko rw'abanyarwanda ruba mu bihugu by'amahanga rutangiye kwitabira politiki y'u Rwanda

Publié le par veritas

http://u.jimdo.com/www52/o/s977597b4cc9c8534/img/ib27192f0bcff871c/1367104240/std/ibumoso-albert-bimenyimana-komiseri-w-urubyiruko-muri-rdi-akaba-ashinzwe-n-ubukangurambaga-muri-amerika-y-amajyaruguru.jpg(Ku ifoto ibumoso ni Bimenyimana Albert, komiseri w'urubyiruko rw'ishyaka RDI Rwanda Rwiza  yakirwa na mugenzi we witwa Albert i Toronto).

 

Urubyiruko rw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza muri Canada rukomeje kwisuganya mu gihe ishyaka RDI Rwanda Rwiza ryitegura kujya gukorera mu Rwanda. Nyuma y’andi ma Club ya RDI ari muri Canada,  muri iyi minsi ishyaka RDI ryibarutse club nshya ya Toronto igizwe ahanini n’urubyiruko. Nk’uko biri mu ntego y’ishyaka RDI urwo rubyiruko rufite ikizere ko u Rwanda ruzaba igihugu cy’amahoro, igihugu umuntu aticirwa ubusa , igihugu cyubaha uburenganzira bwa muntu , igihugu kirimo demokarasi, igihugu kidafunga umuntu ngo ni uko yatekereje cyangwa yavuze icyo atekereza ; igihugu kitarandura imyaka y’abaturage, kigasenyera abene gihugu , kikicisha abanyeshuri inzara n’ibindi bibi byinshi.

 

Umunyamerika Martin Luther King niwe urwo rubyiruko rwa RDI rufataho ikitegererezo kuko yagize indoto nziza y’uko umunsi umwe amoko yose atuye igihugu cye cy’Amerika azabana mu mahoro nyakuri no kugira ibyiringiro byiza by’igihe kizaza kubagituye kandi byagezweho. Urwo rubyiruko rwa RDI i Toronto muri Canada rwemera ihame ry’uko"Abantu bose bavuka bareshya"; Kandi urwo rubyiruko rukaba rwamaganira kure imvugo yumvisha abantu ko nta ubutabera bukibaho cyangwa se ko nta butabera bushobora kubaho bityo ijambo ubutabera rikaba nta mwanya rigifite mubuzima.

 

Urubyiruko rwa RDI Rwanda Rwiza rw’i Toronto muri Canada rufite indoto rwahinduye intego yarwo y’uko abanyarwanda bose bazabana mu mahoro no mubwumvikane mu gihugu cyabo cy’u Rwanda. Urwo rubyiruko rufite indoto y’uko nta bwoko bw’abanyarwanda buzagira ubundi bwoko bw’abanyarwanda abacakara babwo, ko nta bwoko bw’abanyarwanda buzongera gutesha agaciro abandi banyarwanda kubera ubwoko bwabo. Urwo rubyiruko rwa RDI i Toronto muri Canada rwasanze rwifitemo ikizere gikomeye kandi rukaba rufite ububasha n’ubushobozi byo gushyira mubikorwa ibyifuzo byarwo byo guhindura u Rwanda igihugu kiza kibereye bose. Komiseri ushinzwe urubyiruko rw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza Bwana Albert Bimenyimana ,yashishikarije urwo rubyiruko rwa RDI Toronto kwishyira hamwe rugafasha urundi rubyiruko rwa RDI ruri hirya no hino ku isi no mu Rwanda mu guhuza imbaraga kugira ngo ibitekerezo byiza by’urubyiruko bijye mu bikorwa, akaba yarabagaragarije ko abashyigikiye ndetse n’ishyaka ryose rya RDI rikaba ribari inyuma.

 

Urubyiruko rwa RDI i Toronto rwazirikanye ibikorwa bya Martin Luther King muri Amerika, Mahtma Ghandi mu Ubuhinde na Nelson Mandela muri Afrika y'Epfo,abo bagabo bakaba barwanye intambara zitamena amaraso zo kugera ku bwigenge , uburinganire, na demokarasi mu bihugu byabo. Kubigeraho icyo gihe byari bikomeye mubihugu byabo ariko kubera ubushake n’ikizere bari bifitemo babigezeho. Urwo rubyiruko rusanga ibyashobotse ahandi no mu Rwanda bigomba gushoboka; Urwo rubyiruko rukaba rwarasoje inama yarwo rushimira Komiseri w’urubyiruko rwa RDI warusuye kandi rumwizeza ko gahunda rwihaye yo guhindura u Rwanda igihugu kiza ruzayigeza kurundi rubyiruko rwa RDI ruri mu Rwanda ubwo ishyaka rizaba ritangiye ibikorwa byaryo mu Rwanda mu minsi iri mbere kandi bakaba biyemeje guhamagarira urubyiruko rw’u Rwanda kujya mu ishyaka rya RDI kugira ngo rwiyubakire igihugu cyiza.

 

Twabibutsa ko “RDI Rwanda Rwiza” ari ishyaka rikorera hanze y’igihugu rikaba riyoborwa n’umunyepolitiki w’inararibonye muri politiki y’u Rwanda Bwana Twagiramungu Faustin uzwi ku izina rya Rukokoma; akaba yiteguye kuzana ishyaka ayoboye mu Rwanda bitarenze ukwezi kwa kamena 2013.

 

 

 

 

Souce :www.rdi-rwandarwiza.org

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article