RWANDA : Ubuyobozi bwa DIRHI buramagana ibirego-mpimbano bishinjwa abanditse Rwanda Briefing.

Publié le par veritas

 

 

Karegeya

Mu itangazo umuryango Imishyikirano-huriro Nyarwanda  ryashyize ahagaragara, riramagana ryivuye inyuma ibirego bita ibihimbano, urukiko rwa gisirikare rushinja abanditse Rwanda Briefing, ari bo Gen Faustin Nyamwasa Kayumba, Col Patrick Karegeya, Dr Théogène Rudasingwa, na Dr Gérald Gahima.

Iryo tangazo rigenewe abanyamakuru (ikinyamakuru Umuvugizi cyahaweho kopi), ryashyizweho umukono na Perezida wa DIRHI, Bwana Paul Rusesabagina. Riravuga ko ibyaha bishinjwa abanditse Rwanda Briefing nta gaciro bikwiriye guhabwa n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kuko bigaragara ko ari ibihimbano Leta ya Kagame ibeshyera abanditsi ba Rwanda Biefing,  nk’uko isanzwe ibeshyera abatavuga rumwe nayo  cyangwa abagerageje kuyinenga  bose.

Ubwo buyobozi bukomeza buvuga ko urukiko rwa gisirikare rwahamagaje abanditsi ba Rwanda Briefing, rwagaragaje ubuswa bukabije kuko butigeze bwita ku mategeko,  bwanyuranyije n’ishingano zarwo, kuko mubo bwahamagaje harimo abo bise abasivili babili, Col Patrick Karegeya na Dr Gérald Gahima, kandi abo badahamagarwa n’urukiko rwa gisirikare.

Bavuga ko biteye urujijo kubona urukiko rwibuka guhamagaza abantu,  ari uko bamaze guhunga igitugu cya Kagame; Dr Rudasingwa na Dr Gahima bamaze imyaka igera kuri itanu (5) bahunze igihugu babona guhimbirwa ibyaha, naho Col Karegeya amaze imyaka igera kuri 3 ahunze na Gen  Kayumba amaze igihe cyegera ku umwaka wose. Iki gihe cyose aba bantu bamaze batagira icyaha, ngo bishimangira ko ibyaha bibashinjwa ari ibyaha mpimbano, bigamije kubatwara imitungo yabo nk’uko batangiye kubikora.

Ngo kandi ibi bije nyuma yaho bageragereje kurasira Gen Kayumba aho ari mu buhungiro Imana igakinga ukubuko, bagafunga Lt Col Rugigana Ngabo murumuna we, akaba amaze amezi menshi ntawe uzi aho ari ndetse adahabwa n’ubutabera kandi adasurwa n’umuntu n’umwe, ibi kandi bakaba babikora mu gihe baherutse kwica John Bosco Rutayisire, umuvandimwe wa Col Karegeya. Bakomeza bavuga ko kandi nyuma yo gusohora Rwanda Briefing, yagaragaje amakosa ya Leta ya Kagame, batangiye urugamba rwo kuzenguruka isi yose bagamije gusiga umwanda aba bakoranye na Kagame, bakananiranwa kubera imiyoborere ye mibi.

DIRHI ivuga ko nyuma y’ibyago byagwiriye u Rwanda muri 1994, abantu bagakorerwa jenoside ndetse n’ibyaha by’intambara bishobora kwitwa jenoside nk’uko raporo ya Loni ibivuga,   abasirikare ba Kagame bakoreye impunzi zari muri Kongo, Kagame yananiwe gushyiraho politiki ihamye, ishobora kugarura amahoro mu karere muri rusange ndetse n’u Rwanda by’umwihariko. Ngo basanga igicyenewe ari uko habaho ubuyobozi butanga amahoro n’ubwisanzure ku banyarwanda ndetse n’abaturage bo mukarere muri rusange.

Ngo kuva ibikorwa bijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu yo mu kwezi kwa Kanama byatangira, ubutegetsi bwa Kagame ntibwahwemye kugaragaza ko bitishimiye abatavuga rumwe nabwo. Umuyobozi wungirije w’ishyaka rya Green Party Andereya Rwisereka Kagwa yarishwe, gufunga Deo Mushayidi umuyobozi wa  PDP-Imanzi, gufunga  Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri ndetse na Ingabire Umuhoza Victoire, umuyobozi wa FDU-Inkingi, no guhimbira Paul Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba. Ngo kandi ibi bije nyuma gato y’uko u Rwanda rwemererwa kujya mu muryango uhuriwemo n’ibihugu byakolonijwe n’ Ubwongereza (Commonwealth), n’ibikombe  Kagame yari amaze guhabwa ngo by’imiyoborere myiza.

Barangije basaba amahanga gufasha abanyarwanda kuva muri iyi ngoyi y’igitugu cya  Kagame, kandi ko harekurwa nta yandi mananiza imfugwa za politiki zikomeje gufungwa zizira ibitecyerezo byazo (Deo Mushayidi, Victoire Ingabire, Bernard Ntaganda, Charles Ntakirutinka ).

Charles I.
charlesroi.roi05@gmail.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article