Rwanda: Umwaka w'2014 uzasige abanyarwanda bari hirya no hino ku isi batashye mu gihugu cyabo!(Faustin Twagiramungu)

Publié le par veritas

Faustin TwagiraBwana Faustin Twagiramungu Prezida wa RDI-Rwanda Rwiza yatanze ubutumwa bwo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2014, ubutumwa bwe akaba yabugejeje kubanyarwanda abinyujije kuri RADIYO IMPALA yumvikana mu Rwanda no muri Afurika yo hagati ikaba ivugira ku mirongo migufi (SW) ya M 16, iyo radiyo ikaba ari iya Plateforme FDU-RNC n’ihuriro Amahoro.

 

Mu butumwa bwo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire w’2014, Bwana Faustin Twagiramungu arasaba abanyarwanda kubana mu mahoro, bakirinda kwibagirwa ibintu bibi babayemo mu myaka 20 ariko kandi bakanababarirana kugirango bazasigire abana babo umurage mwiza wo gukundana mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.

 

Bwana Twagiramungu Faustin arashishikariza abanyarwanda bari hirya no hino ku isi kurushaho kwegerana bagafatira umugambi hamwe wo gutaha mu gihugu cyabo muri uyu mwaka w’2014 kandi abategetsi b’u Rwanda kimwe n’abanyarwanda bari mu gihugu bakitoza guharura inzira yo kwakira bene wabo bazataha babagana mu mahoro muri uyu mwaka w’2014.

 

Bwana Faustin Twagiramungu arasaba abanyarwanda ko bagomba kwirinda gukomeza gushyamirana bashingiye ku moko yabo, ko ahubwo bagomba gushyira ubunyarwanda imbere , ntihagire ubwoko buruta ubundi , abanyarwanda bose bagasangira ibyiza by’igihugu cyabo kimwe kuko basangiye byinshi bibahuza birimo umuco, ururimi, imibereho n’ibindi. Faustin Twagiramungu arasaba abategetsi b’u Rwanda muri iki gihe kwitoza inzira y’amahoro bakumvikana n’abo bita abicanyi babuza gutaha mu gihugu cyabo kuko n’imbere mu Rwanda naho hari abicanyi kandi bakabana nabo !

 

Kanda aha wiyumvire ijambo ryo kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya w’2014 rya Twagiramungu Faustin.

 


 


 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article