RWANDA: Vision 2020 ntizabe inzozi !

Publié le par veritas

 

FPR iriga amagambo meza bakunda kwita igipindi! mu myaka yashize intero yari imwe ngo vision 2020! kandi utayemeye cyangwa akavuga ko ari ukubeshya yitwaga igipinga agashyirwa mu bandi, ubwo akaba ahimbiwe icyaha k'inkomoko ko ari umu jenosideri cyangwa afite ingengabitekerezo ya jenoside! Ubu hashize imyaka 16 FPR ifashe TramPlaceMasseigihugu, Kagame yigeze avuga ngo bavugaga kigali ngo akumva ari ibitangaza ! ngo none nta kigenda reka ashyireho ake! Ubwo batwereka amashusho meza cyane bagiye bafata yo mu bihugu byateye imbere , ngo dore Gisenyi uko izaba imeze muri 2020! Bati dore Butare, Cyangugu... None bite ko bitakivugwa kandi hasigaye imyaka 9 gusa tukagera muri 2020! Ubuse uwabwira FPR ko ibeshya gusagusa nkuko uriya mudame witwa Brigitte yabibwiye ziriya ntumwa za Kagame zaje mu Bubiligi gucyura abanyarwanda yaba abeshye? ubu se ibyo kagame azakuba 7 incuro ndwi yakoze muri iyi myaka 16 ni ibihe? Stade amahoro siwe wayubatse, ikibuga cy'indege k'i Kanombe siwe wacyubatse , imihanda ya kaburimbo kigali-Butare-cyangugu; Kigali-Ruhengeli-Gisenyi: Kigali-Kibungo; Kigali - gatuna... Ntabwo ariwe wayubatse, wenda twavuga Gitarama -Kibuye , n'amazu yubatswe Nyarutarama ariko y'abantu ku giti cyabo kubera ka colta kavuye muri Congo!

 

Habyarimana yigendeye amaze imyaka 20 kubutegetsi, none se ko mbona aba bo muri FPR bagiye kunganya imyaka bari ku ngoma batarakora nk'ibyo yakoze? ariko ntacyo, FPR yafashe Congo (Zaïre) yose, ikubita abagande muri Congo, yirukana abafaransa mu Rwanda, yica impunzi izindi irazicyura , ikoresha Gacaca n'ubu igikomeza, yubaka gereza igezweho i Gitarama,Ishyiraho TIG, nyakatsi ziragaruka, abantu bakuru barwara bwaki, ihindura amazina y'amakomini na perefegitura kuko byari mu gifaransa, ica igifaransa mu Rwanda, abanyarwanda benshi barayihunga kuburyo banyanyagiye isi yose! Ikoresha amatora arimo abakandida ku mwanya wa perezida ,utavuze rumwe nayo ikamukubita inyundo! ubu u Rwanda rwamenyekanye ku isi yose kubera ibyo bikorwa bya FPR na jenocide ziri hafi kuba 2 cyangwa 3... ngayo amajyambere n'ibikorwa bizakubwa 7 incuro 7! Aha hari inkuru mugiye gusoma  nakuye mu gikinyamakuru izuba, aho uwitwa Dr Ignace Gatare avugako intego z'ikoranabunga mu Rwanda zitaragerwaho.. None Nyakubahwa Gatare ,ibyiza si uko twabwiza abanyarwanda ukuri tukareka kujya tubeshya nk'umuhungu wa semuhanuka!  tukabwira abanyarwanda ko vision 2020 ari igipindi! Ubibona ukundi atubwire naramara kwisomera iyi nkuru:

 Gatare-prezidance.jpg

Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga n'Itumanaho muri Perezidanse ya Repubulika, Dr Ignace Gatare avuga ko intego z'ikoranabuhanga zitagerwaho, abaturage bo mu byaro badatekerejweho kuko bagize 88% by'abatuye igihugu cyose.

Minisitiri ibyo yabisobanuye avuga ko mu cyumweru cyahariwe ikoranabuhanga cyatangiriye mu Karere ka Muhanga taliki ya 15 Ugushyingo 2010, hitawe cyane ku batuye icyaro.

Icyo cyumweru kikaba cyarakozwemo ibikorwa bijyanye n'ikoranabuhanga nko guhugura abaturage mu Midugudu no guhugura ba rwiyemezamirimo b'abagore bagera kuri 650.

Nk'uko bitangazwa na Dr Ignace Gatare, icyo cyumweru cyatangijwe mu rwego rwo kurushaho gukoresha ikoranabuhanga muri Afurika ndetse no kuzamura ubukungu binyujijwe mu ikoranabuhanga ry'ubuhinzi.

Dr Gatare agira ati "Nk'uko byagaragaye ko ikoranabuhanga ari ryo nzira yo kugera ku iterambere mu gihugu cyacu, Leta y'u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga nyinshi muri uru rwego kugira ngo izagere ku ntego z'icyerecyezo 2020, gusa haracyari ikibazo cyo kugeza ku baturage ibikorwa bituma itumanho rya interineti ribageraho vuba."

Minisitiri Gatare asobanura ko ari yo mpamvu hatangiye gahunda yo gukwirakwiza imiyoboro y'itumanaho kugira ngo serivice nk'iz'uburezi, ubuzima, ubukungu n'imiyoborere myiza bitere imbere.

By'umwihariko Gatare asaba abaturarwanda ko bakwiye gukoresha neza ibikoresho bagezwaho by'itumanaho nka telecenters na Bisi ya ICT, imiyoboro ya Fibre Optique n'ibindi.

Iki cyumweru cyashojwe hahuguwe abagore 450 bakorera mu cyaro ndetse n'abakozi b'uturere 270.

 

Jean Ngoga

 

__._,_.___
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article