Sandrine de Vincent yabaye Nyampinga Miss Social Media na Miss Talent

Publié le par veritas

Sandrine-copie-1.PNGUmunyarwandakazi Sandrine de Vincent aherutse gutsindira kuba umukobwa w’umwirabura muri Canada urusha abandi kuba icyamamare mu mbuga nkoranyambaga (Social Media) ndetse yanikira abandi barushanwaga mu rwego rw’ubuhanga.

Amatora yakorewe kuri internet kuva ku wa 10 Nyakanga kugeza ku wa 22 Kanama 2013 yarangiye Sandrine yeretse abandi bakobwa igihandure, dore ko yashoboye gutorwa n’amajwi akabakaba ibihumbi cumi na bitanu naho umukurikiye agatorwa n’ibihumbi bitanu gusa. Dore uko amajwi yinjiye kuri Internet: Twitter: 13 669  Facebook : 925  Google Plus : 52  Linked In : 51

Sandrine kandi yatorewe kuba Nyampinga urusha abandi ubuhanga (Miss Talent), akaba yarabigaragaje mu buryo yasubije ibibazo yabajijwe mu ruhame ku wa 24 Kanama, aho yahawe amashyi menshi. Uwo munsi akaba yaranifashishije ubuvanganzo asobanurira imbaga yari yitabiriye ibirori icyo ateganya kumarira inyoko muntu. Muri gahunda ze, Sandrine ashishikajwe no kubera ijwi abatagira kivurira b’abakobwa n’abagore b’impunzi zibayeho nabi hirya no hino ku mugabane w’Afrika.

sandrine-de-Vindent.pngSandrine De Vincent ni umukobwa w’imyaka 23 akaba ari umunyeshuri muri kaminuza ya Toronto aho yiga iby’imibanire hagati y’amahanga (International Relations). Yavuye mu Rwanda akiri muto cyane biturutse ku ntambara n’itsembabwoko, anyura mu mashyamba, aba impunzi mu bihugu binyuranye muri Afrika, akaba amaze imyaka itatu gusa ageze muri Canada.

Inzozi afite ni izo gukoresha ubuhanga bwe ndetse akifashisha zino mbuga nkoranyambaga (Social Media) mu rwego rwo kuba umuvugizi w’abarengana, abatotezwa n’abazira kuba abanyantege nke ku mugabane w’Afrika.

Muri iri rushanwa umunyarwandakazi Sharamanzi Temahagari Marie France ni we wahawe ikamba rya Miss Africanada 2013

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
J'apprécie votre blog, n'hésitez pas a visiter le mien.
Cordialement
Répondre
R
La plupart des grandes villes des etats unis a historiquement matin et l'après-midi journaux. Comme les médias ont évolué et organes de presse ont augmenté au point de près de sursaturation, la plupart des journaux de l'après-midi ont été fermés.
Répondre
M

Ni byiza.Ariko nk'umunyarwanda uzi uko u Rwanda rukora,rwirirwa ruhemba abantu bakora ubusa kuri internet,nta gitangaza kirimo.Guhemba se aantu igihumbi bakajya birirwa bandika message kuri
internet kugirango umunyarwandakazi atsinde si igitangaza ku ngoma ya FPR iyobowe na Kagame. Non se hari undi President wafata amafranga ya bene gihugu akirirwa ayahemba inkorabusa cg se guhiga
abandi bene gihugu? Tureke imikino kAndi abanyarwanda bababaye.

Répondre