Ububiligi bwiyemeje kohereza ingabo zabwo muri Congo

Publié le par veritas

Inama itaguye y’abaministre b’igihugu cy’Ububiligi yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 25/10/2013 yabonanye n’abanyamakuru ibamenyesha ko igihugu cy’Ububiligi cyiyemeje kohereza ingabo mu gihugu cya Congo.

 

Mu minsi iri imbere abasilikare bagera ku ijana bo muri batayo ya gatatu y’abasilikare barwanira mu kirere bo mu kigo cy’ahitwa Tielen mu ntara ya Anvers ; bazaba basesekaye mu gihugu cya Congo kugira ngo bitoze kandi bakorane imyitozo yo gukarishya ubumenyi na batayo y’indatwa y’abakongomani yatojwe n’abarimu ba gisilikare b’igihugu cy’Ububiligi, aya makuru akaba yatanzwe na Gen.Gerard Van Caelenberge. Abo basilikare b’ububiligi bazaba bari mu karere ka Kindu ko muri Congo mu ntara ya Maniema kandi bakazahamara ibyumweru biri hagati ya 3 na 4.

 

Icyo kigo cya gisilikare cya Kivu gisanzwe kibamo abasilikare b’igihugu cy’Ububiligi barimo batoza batayo ya gatatu y’abakomando b’igihugu cya Congo. Guhera mu kwezi kwa mata hari gutozwa batayo ya 323 igizwe n’abasilikare 700 bagomba gutabara muburyo bwihuse mu rwego rwo guhagarika burundi ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu utewe n’intambara z’urudaca.Igihugu cy’Ububiligi kimaze gutoze batayo nk’izo ebyiri. Nkuko aya makuru tuyakesha « la libre Belgique » yemeza ko abasilikare bazatoza izi ingabo za Congo bazarangiza igikorwa cyabo mu kwezi k’ugushyingo 2013.

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
<br /> Rwose dutegereje amakuru y'uburyo byifashe ku rugamba ,mumaze igihe kirekire ntacyo muyatubwiraho,wasanga hari icyabaye hagati yanyu iri tangazamakuru n'abafite uruhare muri iyi ntamabara ,bimeze<br /> bite ko twumvA ko BIKOMEYE<br />
Répondre